Wednesday, March 11, 2026
UMUSHINGA TV
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • ubutabera
  • Amahanga
  • imyidagaduro
  • Imikino
  • Ikoranabuhanga
English Version
No Result
View All Result
UMUSHINGA TV
No Result
View All Result
Home ubutabera

Urukiko rwafashe icyemezo ku mugore ukekwaho kuroga umwana agapfa

Admin_Umushinga by Admin_Umushinga
September 19, 2025
in ubutabera
0
Urukiko rwafashe icyemezo ku mugore ukekwaho kuroga umwana agapfa
0
SHARES
0
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwategetse ko umugore witwa Julienne wakekwagaho kuroga umwana agapfa afungurwa.

Icyaha bikekwa ko cyabereye mu mudugudu wa Nkombe, mu kagari ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Related posts

ITANGAZO RYA UMUHIRE Jacqueline USABA GUHINDUZA AMAZINA

ITANGAZO RYA GAHIMANO USABA GUHINDUZA AMAZINA

September 19, 2025
Polisi yagaragaje abasore bafashwe amashusho batema umugore i Kigali

Polisi yagaragaje abasore bafashwe amashusho batema umugore i Kigali

September 19, 2025

Ubushinjacyaha bwakurikiranye Julienne uri mu kigero cy’imyaka 60, bumurega icyaha cyo kuroga umwana agapfa.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko uriya mugore akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze bitewe n’uburemere bw’icyaha aregwa.

Julienne imbere y’urukiko aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yahakanye icyaha aregwa avuga ko nyina w’umwana uvugwa yamushyiriye iwe (Kwa Julienne) arembye, aramwinginga ngo amumuhere umuti.

Julienne arebye uko umwana ameze ngo yanze kumuha umuti, ariko nyina w’umwana akomeza kumwinginga maze uregwa ajya kumwahirira imiti arayinywa hashize akanya arapfa.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko asanzwe avura atari nyakwigendera wa mbere yari yigiyeho kuvura, ariko niba bitangiye kujya bimufungisha aramutse afunguwe atazabyongera.

Icyo gihe yasabye ko yafungurwa. Ati “N’ubundi nta mafaranga nacaga abantu, mfunguwe ibyo kuvura nabireka.”

Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza ni uko urukiko rubibona

Urukiko ruvuga ko rwasanze mu bugenzacyaha (RIB) se wa nyakwigendera abazwa yaravuze ko, yakekaga ko umwana we yarozwe noneho nyina wa nyakwigendera ajya kwa Julienne gushakayo umuti umurutsa, ariko se wa nyakwigendera atabizi.

Urukiko kandi rusanga Mutwarasibo waho nyakwigendera yaguye abazwa mu bugenzacyaha (RIB) yaravuze ko se na nyina ba nyakwigendera bamuregeye mu kwezi kwa Gatandatu, 2025 ko abana b’abaturanyi bakubise nyakwigendera, maze mutwarasibo ahuza izo mpande zombi, maze abavugwaga ko bakubise nyakwigendera bemera kumuvuza.

Ababyeyi ba nyakwigendera bari mu nzira kumujyana kwa muganga ntibabikora, ahubwo bajya kugura imiti muri farumasi maze mu kwezi kwa Munani umwana araremba cyane.

Urukiko rusanga kuba nyakwigendera yarajyanwe kwa muganga yarembye, nyamara atahuye na Julienne mbere, kandi hari raporo ya muganga usanzwe ukora mu kigo cya Rwanda Forensic Institute (RFI) yakozwe taliki ya 09/09/2025, basuzumye nyakwigendera babona ntiyishwe n’uburozi, ahubwo yarapfuye urupfu rusanzwe.

Bityo hisunzwe ingingo z’amategeko, urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zihari zituma Julienne akekwaho icyaha cyo kuroga nyakwigendera bikamuviramo gupfa, bityo kuba nta mpamvu zihari zikomeye zituma akekwaho icyaha nta n’impamvu zatuma akurikiranwa afunzwe.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zihari zituma Julienne akekwaho icyaha cyo kuroga, rwemeje ko kuba nta mpamvu zikomeye zihari zituma acyekwaho icyaha nta n’impamvu zihari zatuma akurikiranwaho icyaha, bityo rutegeka ko Julienne wari ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu karere ka Nyanza ahita afungurwa, urubanza rukimara gusomwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Previous Post

AFC/M23 yongereye amasaha yo gukora ku mipaka igenzura yegereye u Rwanda

Next Post

Umunyarwanda yahawe imirimo ikomeye muri Afurika

Next Post
Umunyarwanda yahawe imirimo ikomeye muri Afurika

Umunyarwanda yahawe imirimo ikomeye muri Afurika

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

STAY CONNECTED

IZINDI NKURU

  • Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Last Kabano: Umuhanzi mushya uri kuzamuka mu Rwanda, waje kuzana imbaraga n’umudiho wihariye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Abatuye Umujyi wa Huye basoje umwaka wa 2025 mu byishimo n’icyizere cy’ejo hazaza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Bujura bw’amatungo mu Murenge wa Rwaniro, Huye Inka n’ihene byibwe mu kagali ka Gatwaro

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Kirehe: Amazi meza yabaye ingume, bishyira abaturage mu kaga ko kwandura indwara ziterwa n’umwanda

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
UMUSHINGA TV

UMUSHINGA TV & Radio is a combined digital and broadcast media platform showcasing and promoting projects of all kinds

Recent News

  • Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026
  • Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya
  • Uganda yerekeje mu matora rusange azagena umutekano n’ejo hazaza h’igihugu

Category

  • amahanga
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Imikino
  • imyidagaduro
  • Politics
  • ubukungu
  • ubutabera
  • Uncategorized
  • Utuntu n’utundi

Recent News

Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

February 7, 2026
Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya

Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya

February 5, 2026

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio

No Result
View All Result
  • Home
  • ubutabera
  • amahanga
  • Imikino
  • ubukungu
  • imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Utuntu n’utundi

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio