Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (FERWAFA), akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
RIB yatangaje ko Kalisa afunganywe na Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona akaba ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Mu butumwa bwo kuri X, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, RIB yashimangiye ko bufatanye na Polisi y’Igihugu iperereza ryatangiye.
Iti “Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.”
RIB yakomeje ivuga ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yaburiye kandi abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.
Kalisa Adolphe ’Camarade’ yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Kanama 2023 inshingano yavuyemo ku wa 30 Kanama 2025 asimbuwe na Mugisha Richard .
Mu gihe Tuyisenge Eric yari ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2022.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW




