Abakuru b’ibihugu bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.
Washington, DC: Tariki ya 4 Ukuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayoboye umuhango ukomeye wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Aya masezerano azwi nka “Washington Accords for Peace and Prosperity”, agamije kurangiza imyaka hafi 30 y’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, no kongera imbaraga mu bufatanye bw’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Umuhango wayobowe n’intumwa za Amerika, ndetse na Donald J. Trump wabaye umuhuza mukuru muri aya masezerano.
Ibikubiye mu masezerano:
Aya masezerano arimo ibice bibiri by’ingenzi:
1. Amahoro n’umutekano
- U Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa mu bikorwa byo kugarura umutekano mu karere no gukurikirana ingamba zose zitezweho guca burundu imitwe yitwaje intwaro ibangamiye amahoro.
- DRC yemeye kongera imbaraga mu gusenya no guca burundu imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo kugarura umutekano n’imiyoborere myiza mu burasirazuba bw’igihugu.
2. Ubufatanye mu bukungu n’iterambere
- Ibihugu byombi byiyemeje gushyira imbere ubufatanye mu by’ubukungu, cyane cyane mu gucunga umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’ishoramari.
- Hazubakwa inzego zizafatanya mu kugenzura imikoreshereze y’uyu mutungo no kurinda ko ukoreshwa nabi byongera gusubiza igihugu mu ntambara.
Impuguke mu by’ubukungu bavuga ko aya masezerano ashobora kuba umusingi w’iterambere rirebana n’akarere kose, niba inshingano zashyizweho zizubahirizwa uko ziri.
Imbogamizi ikomeye: M23 ni yo irwana, ariko ntibayigaragaje mu masezerano
Nubwo hari ibyishimo n’icyizere byagaragajwe ku ruhande rw’abashyize umukono kuri aya masezerano, abasesenguzi n’impuguke mu by’umutekano bagaragaje ikibazo gikomeye: M23 niwo mutwe ufite imbaraga zifatika mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, ariko aya masezerano ntiyagaragaje uruhare rwayo muriyo; Ibi bigatuma hibazwa byinshi:
- Ni gute intambara izarangira mu gihe umutwe nyamukuru urwana utari mu masezerano?
- Ninde uzasaba cyangwa gutegeka M23 guhagarika imirwano?
- Ese DRC izashobora gutsinda no gucecekesha M23 ku mbaraga za gisirikare mu gihe uyu mutwe ukomeje kugenzura ibice bikomeye muri Kivu zombi?
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kudashyira M23 muri aya masezerano ari icyuho gikomeye, gishobora gutuma aya masezerano adashobora gushyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye, akaba yahera mu mpapuro gusa; cyane ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano, mu duce twinshi two mu burasirazuba bwa Congo hakomeje kumvikana imirwano ikomeye, aho impande zihanganye zikomeje kongera imbaraga mu bitero no kwibikaho ibikoresho by’intambara bikomeye.
Ibyiringiro bihari
Nubwo hari impungenge, aya masezerano abonekamo icyizere:
- Ashobora gutanga uburyo bushya bwo kugabanya ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.
- Ashobora kuba intangiriro yo kubaka inzego z’ubucuruzi n’iterambere rishingiye ku bufatanye.
- Ashobora gufungura umuryango w’ibiganiro byagutse bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro.
Gusa, Uko ikibazo cya M23 kizafatwa ni cyo kizagena niba aya masezerano ari intangiriro y’amahoro nyayo, cyangwa intambwe y’andi amasezerano, nk’ayandi yose yagiye asinywa ariko ntagire icyo ahindura ku mutekano. Muri make, Abaturage bo mu burasirazuba bwa DRC baracyategereje igisubizo gifatika: “Amahoro aboneka mu bikorwa, si mu nyandiko






