Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere yongera ubukana, Leta y’u Rwanda irateganya gushora agera kuri miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi, hubakwa ibikorwa byo kuhira no gufasha abaturage guhangana n’amapfa akaze mu karere ka Kayonza. Nk’uko byatangajwe na RBA, Bwana Theogene Uwitonze umuyobozi wa KIIWP2 : umushinga ugamije kuhira mu karere ka Kayonza(KIIWP2-Kayonza Irrigation and Intergrated Watershed Management Project) mu cyiciro cyawo cya 2 yasobanuye ko uyu mushinga uzafasha abaturage cyane cyane mu bice byibasiwe n’amapfa mu Karere ka Kayonza mu mirenge ya Ndego na Kabare, aho umushinga KIIWP2 uzuhira Hegitari 4000 kahoreshejwe imashini nini zikoresha imirasire zigakura amazi mu biyaga bya Nasho, Kibare n’Ikiyaga cy’Ihema. Akagezwa ku misozi hejuru mu bigega aho amazi azajya amanuka yuhira imirima. Nta murenge n’umwe uzasigara inyuma muri Kayonza. Ahashoboka hose hazuhirwa ahandi haterwe amashyamba, ndestse hatunganywe n’amaterasi azaterwamo ibihingwa bitandukanye byose bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere itera amapfa n’inzara muri aka karere ka Kirehe (https://www.rba.co.rw/tv/video/gKrtwP0UV-w).
Abayobozi b’inzego za Leta kandi bavuga ko ayo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’umushinga aribyo:
- Guteza imbere kuhira mu mirenge yibasiwe n’amapfa,
- Kongera ubushobozi bw’abahinzi mu guhitamo no gukoresha imbuto zihanganira ibihe bikabije,
- Gushyiraho uburyo bwo kubika amazi no kuyacunga neza, aho bazayakura mu biyaga biri hafi aho n’amamashini akoresha imirasire bakayageza ku misozi hejuru
- Guteza imbere ubuhinzi bugezweho bukoresha ikoranabuhanga ryorohereza abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Imvaho Nshya
Abahanga mu by’ikirere n’ubuhinzi basanga iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu kubaka ubushobozi bw’abaturage mu guhangana n’ikibazo cy’inzara n’ ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane amapfa akabije.
Kwagura izi ngamba mu tundi turere nk’ibyifuzo by’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba
Nubwo Kayonza iri gutera intambwe ifatika, birakenewe ko izi gahunda zagurwa no mu tundi turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane Kirehe, Bugesera, Ngoma na Gatsibo, na two dukunze kwibasirwa n’izuba rikabije n’imvura idahagije. Abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko gukorera hamwe no gusaranganya ubunararibonye byafasha utu turere kugabanya igihombo no kongera umusaruro.
Mu karere ka Kirehe mu mirenge ya Mahama, Nyamugali, Nyarubuye na Mushikiri abaturage bahuye n’amapfa akabije muri uyu Mwaka wa 2025. Imyaka yatangiye kuma: Amafoto UMUSHINGA TV/Kirehe, mu Murenge wa Nyarubuye, Akagari ka Mareba: Ukuboza 2025.

Iburasirazuba: Ikigega cy’igihugu mu biribwa
Ni ngombwa kandi kwibutsa ko Intara y’Iburasirazuba, by’umwihariko Kirehe, Kayonza, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare ari ibigega by’igihugu mu bijyanye n’ibiribwa. Aha ni ho haturuka igice kinini cy’umusaruro w’ibinyampeke n’ibinyamisogwe bigaburira igihugu. Gushyira imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ikirere muri utu turere byatuma umusaruro wiyongera, bigafasha mu kurwanya inzara no guteza imbere ubukungu bw’abaturage.Bwana Nsengiyumva Andereya, Uwahoze ari umuyobozi wa Koperative Isabane ikorera ubuhinzi mu bw’umuceri mu murenge wa Nyarubuye, Ahagari ka Mareba avuga ko Kirehe yari ifite umusaruro mwinshi kandi ushimishije mu myaka yashize bafataga nk’ikigega cy’igihugu kubera uburumbuke buhaba ariko ko ubu inzara igiye gukaza umurego nihatagira igikorwa mu maguru mashya
Amapfa akabije aboneka mu Ntara zose z’u Rwanda: Ingamba zo gukora imishinga yo kuhira mu kugera ku ntego ya NST2 y’Igihugu
Amapfa mu Ntara y’Iburasirazuba n’Intara y’amajyepfo: Map: Umushinga TV, December 2025
Amapfa akabije aboneka mu Ntara y’iburasirazuba n’Intara y’amajyepfo. Imishinga yo kuhira ikwiye gushyirwamo imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ishobora guteza inzara abature mu minsi iri imbere. Muri gahunda z’iterambere ry’uturere zitwa DDS(Distruct Development Strategies) ziba zarateguwe hashingiwe kuri gahunda ya Gouverinoma y’Imyaka itanu(2024-2029) muri izi gahunda hagaragaramo ibikorwa byo kuhira imusozi no guteza imbere ubuhinzi burambye. Izi gahunda nubwo ziteguye neza ariko hagaragaramo icyuho kinini mu kuzishyira mu bikorwa. Uturere twinsi turasabwa kwihutisha ibikorwa birimo n’ibi byo guhangana n’izuba rikabije riteza amapfa, ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere, ubuvuzi, uburezi, imiyoborere myiza, n’ibindi byose byateguwe bigamije gufasha igihugu kwihutisha iterambere ry’umuturage.







Byiza cyane kbsa