Wednesday, March 11, 2026
UMUSHINGA TV
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • ubutabera
  • Amahanga
  • imyidagaduro
  • Imikino
  • Ikoranabuhanga
English Version
No Result
View All Result
UMUSHINGA TV
No Result
View All Result
Home Imikino

Amagare: Ibyo wamenya kuri Shampiyona y’Isi igiye kubera i Kigali

Admin_Umushinga by Admin_Umushinga
September 19, 2025
in Imikino
0
Amagare: Ibyo wamenya kuri Shampiyona y’Isi igiye kubera i Kigali
0
SHARES
0
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire shampiyona y’Isi yo Gusiganwa ku Magare [UCI Road Championship 2025], abakinnyi barenga 900 bavuye mu bihugu birenga 100, bazaba bahanzwe amaso mu mihanda y’i Kigali.

Tariki 21-28 Nzeri 2025, mu Rwanda hazaba hari kubera Shampiyona y’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, UCI Road Championship 2025. Ni isiganwa rihanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’uyu mukino mu Rwanda no hanze ya rwo.

Related posts

Rayon Sports yatangiye shampiyona neza

Rayon Sports yatangiye shampiyona neza

September 19, 2025
Rayon Sports y’Abagore yongeye kwimana u Rwanda muri Cecafa

Rayon Sports y’Abagore yongeye kwimana u Rwanda muri Cecafa

September 19, 2025

Bimwe mu byo kumenya kuri iri siganwa!

  • Abakinnyi 915 baturutse mu bihugu 107, ni bo bazaba bahanzwe amaso.

Ni umubare munini w’abakinnyi, ubashije kubaho mu isiganwa ry’amagare mu gice cyo ku muhanda [Road Race] hatarimo andi marushanwa arimo Track, Mountain Bike, BMX Racing, BMX Freestyle, Cyclo-cross, Trials, Indoor Cycling, Cycling Esports, Cravel na Snow Bike.

  • Ni ubwa mbere Umugabane wa Afurika ugize umubare munini muri iri siganwa!

Umugabane wa Afurika, ufite ibihugu 38 bizakina iri siganwa, u Burayi bwohereje ibihugu 35, Umugabane wa Amerika ufitemo ibihugu 20, Aziya ifite ibihugu 16, Oseyaniya ifitemo ibihugu bitatu mu gihe Refugee Cycling Continent ifitemo igihugu kimwe.

  • Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali, azaha ikiruhuko abanyeshuri!

Mu itangazo riherutse gushyirwa hanze n’Umujyi wa Kigali, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali, yibukijwe ko azaba afunze kuva tariki 21-28 Nzeri 2025 kugira ngo iri siganwa rizagende neza.

Ibigo by’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’aya za kaminuza ko abanyeshuri bazagaruka ku ishuri tariki ya 29 Nzeri ariko ko iminsi bamaze batiga igomba kuzongerwa ku ngengabihe y’uyu mwaka.

Amashuri yasabwe gutegura uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe Ikoranabuhanga, abana bagahabwa imikoro yo gukorera mu rugo cyangwa andi masomo afasha abanyeshuri muri iki gihe bazaba batiga.

  • Ni ubwa mbere iru siganwa rigiye kubera muri Afurika!

Kuva shampiyona y’Isi yatangira mu 1921, ni ubwa mbere rigiye kubera ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko rikaba rigiye kubera mu Gihugu cy’u Rwanda.

Bivuga ngo mu myaka 104 ishize, ryakinirwaga ku yindi Migabane itarimo uwa Afurika.

  • Abanyarwanda 23 muri 30 bari mwiherero, ni bo bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa!

Mu bakinnyi basaga 30 bamaze iminsi mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, 23 gusa ni bo bazakina amarushanwa y’ibyiciro bitandukanye.

Uyu mubare ushingiye ku wo u Rwanda rwemerewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), aho mu bagabo hazakina abakinnyi batandatu naho mu bagore hagakina bane mu masiganwa yo mu muhanda.

Mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 hazakina bane muri buri cyiciro, mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 19 hakine babiri muri buri cyiciro.

Uko bazakina mu masiganwa!

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abagabo: Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyuma Shemu.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abagore: Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline na Nzayisenga Valentine.

Isiganwa rya ITT [gusiganwa n’igihe buri wese ukwe] mu bagabo: Mugisha Moïse na Nsengiyuma Shemu.

Isiganwa rya ITT mu bagore: Ingabire Diane na Nirere Xaveline.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abahungu batarengeje imyaka 23: Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aimé, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 23: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Isiganwa rya ITT ry’abahungu batarengeje imyaka 23: Niyonkuru Samuel, Nshutiraguma Kevin na Tuyizere Étienne.

Isiganwa rya ITT ry’abakobwa batarengeje imyaka 23: Mwamikazi Jazilla na Nyirarukundo Claudette.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abahungu batarengeje imyaka 19: Nkuriliyinka Jackson na Ntirenganya Moïse.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 19: Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne.

Isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 19: Ishimwe Brian na Byusa Pacifique.

Isiganwa rya ITT mu bakobwa batarengeje imyaka 19: Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne.

Gusiganwa nk’ikipe: Amakipe yo muri Afurika azakina ni Bénin, Ethiopia, Ibirwa bya Maurice, u Rwanda, Uganda n’Ikipe ya World Cycling Centre.

Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe n’abahungu batatu n’abakobwa batatu: Byukusenge Patrick, Ingabire Diane, Nirere Xaveline, Nkundabera Eric, Nyirarukundo Claudette, Nantume Miria (World Cycling Center) na Uwiduhaye Mike.

Mu bakinnyi ikipe iba yaratanze, haba hari abazifashishwa mu isiganwa (twagaragaje), ariko hakaba n’abashobora kugira uwo basimbura.

  • Menya imihanda izakoreshwa mu gihe cy’isiganwa!

Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa Gatatu, tariki 21-23 Nzeri 2025 bazahera kuri BK Arena.

Hazakoreshwa: BK Arena-Kimironko Simba-Chez Lando-Prince House-Sonatube-Nyanza Kicukiro-Gahanga-Sonatube-Rwandex-Mu Kanogo-Roundbout yo mu Mujyi.

Umunsi wa kane, tariki 24 Nzeri 2025. KCC-Gishushu-Chez Lando-Prince House-Sonatube-Nyanza Kicukiro-Sonatube-Rwandex-Mu Kanogo-Kwa Mignone-KCC.

Umunsi wa Gatanu kugeza ku wa Karindwi, tariki ya 25-27 Nzeri 2025. KCC-Gishushu-Nyarutarama-Minagri-Ambasade y’Abaholande-Kimihurura-Cadillac-Kwa Mignone-KCC.

Umunsi wa nyuma w’isiganwa, tariki ya 28 Nzeri 2025. Hazakoreshwa imihanda izaba yakoreshejwe ku munsi wa Gatanu kugeza ku wa Karindwi ariko haziyongeraho indi irimo Sopetrade-Peyaje-Roundabout yo mu Mujyi-Muhima-Nyabugogo-Gitinyoni-Ruliba-Karama Norvège-Nyamirambo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mu Biryogo-Gitega-Roundabout yo mu Mujyi-Peyaje-Roundabout yo mu Kanogo-Sopetrade-Cadillac-Kwa Mignone-KCC.

Imihanda izakoreshwa
Ibice bitandukanye bya Kigali, byahindutse
Kuri Kigali Convention Centre, hazatangirira isiganwa ndetse rizanahasorezwe

UMUSEKE.RW

Previous Post

Amavubi yagumanye umwanya wayo kuri FIFA Ranking

Next Post

Abapolisi barashe byo kwitabara “abakekwaho ubujura” badutse mu bantu barabatema

Next Post
Abapolisi barashe byo kwitabara “abakekwaho ubujura” badutse mu bantu barabatema

Abapolisi barashe byo kwitabara "abakekwaho ubujura" badutse mu bantu barabatema

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

STAY CONNECTED

IZINDI NKURU

  • Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Last Kabano: Umuhanzi mushya uri kuzamuka mu Rwanda, waje kuzana imbaraga n’umudiho wihariye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Abatuye Umujyi wa Huye basoje umwaka wa 2025 mu byishimo n’icyizere cy’ejo hazaza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Bujura bw’amatungo mu Murenge wa Rwaniro, Huye Inka n’ihene byibwe mu kagali ka Gatwaro

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Kirehe: Amazi meza yabaye ingume, bishyira abaturage mu kaga ko kwandura indwara ziterwa n’umwanda

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
UMUSHINGA TV

UMUSHINGA TV & Radio is a combined digital and broadcast media platform showcasing and promoting projects of all kinds

Recent News

  • Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026
  • Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya
  • Uganda yerekeje mu matora rusange azagena umutekano n’ejo hazaza h’igihugu

Category

  • amahanga
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Imikino
  • imyidagaduro
  • Politics
  • ubukungu
  • ubutabera
  • Uncategorized
  • Utuntu n’utundi

Recent News

Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

February 7, 2026
Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya

Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya

February 5, 2026

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio

No Result
View All Result
  • Home
  • ubutabera
  • amahanga
  • Imikino
  • ubukungu
  • imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Utuntu n’utundi

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio