Wednesday, March 11, 2026
UMUSHINGA TV
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • ubutabera
  • Amahanga
  • imyidagaduro
  • Imikino
  • Ikoranabuhanga
English Version
No Result
View All Result
UMUSHINGA TV
No Result
View All Result
Home amahanga

Muhanga: Abagabo bakubise umugore kugeza ashizemo umwuka

Admin_Umushinga by Admin_Umushinga
September 19, 2025
in amahanga, ubutabera
0
Muhanga: Abagabo bakubise umugore kugeza ashizemo umwuka
0
SHARES
1
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga bwashyikirije abagabo babiri bakekwaho gukubita bikabije umugore w’umwe muri aba kugeza ahasize ubuzima.

Uru rugomo rwabereye mu muri Santeri ya Remera ho mu Murenge wa Kiyumba.

Related posts

Uganda yerekeje mu matora rusange azagena umutekano n’ejo hazaza h’igihugu

Uganda yerekeje mu matora rusange azagena umutekano n’ejo hazaza h’igihugu

January 15, 2026
Amakuru Mashya!Amerika Igiye Kuva mu Miryango  Mpuzamahanga igera kuri 66

Amakuru Mashya!Amerika Igiye Kuva mu Miryango Mpuzamahanga igera kuri 66

January 8, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste yabwiye UMUSEKE ko abakekwaho iki cyaha barimo uwitwa Serubuga Silas wabanaga na Mukeshimana batarasezeranye.

Yavuze ko bagiye gusangira inzoga bari kumwe n’undi mugabo witwa Bagirubwira Michel nawe ukekwaho urwo rugomo, bageze mu nzira hafi n’iyo Santeri ya Remera bakubita uyu Mukeshimana bamusiga ari intere baragenda.

Ati: ”Ayo makuru yemeza ko abo bagabo bombi bakubise nyakwigendera mu gihe imvura yagwaga, babonye ko inkoni zimurembeje basiga aryamye hasi barataha”.

Gitifu Gakwerere avuga ko Mukeshimana n’uyu mugabo Serubuga Silas bari basanganywe amakimbirane bakaba bari bamaranye umwaka umwe babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Avuga ko bakimara kumenya ko Mukeshimana yakubiswe kugeza apfuye bahuruye bageze aho umurambo we uri batabaza Inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ubugenzacyaha ubu zikaba zimaze kuhagera.

Dukora inkuru umurambo wa Mukeshimana wari ukiri muri iyo Santeri ya Remera, mu gihe RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Gakwerere yasabye abaturage kwirinda urugomo nk’uru, abasaba gutangira amakuru ku gihe y’ingo zifitanye amakimbirane ndetse n’ababana batarasezeranye bakihutira gusezerana.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Previous Post

RURA yatangaje ibiciro bishya by’amashanyarazi

Next Post

Urukiko rwategetse ko abasore baregwa kwica mugenzi wabo”mu bukwe” bafungwa

Next Post
Abana bahangayikiye isambu se wagiye i Burundi yabasigiye

Abana bahangayikiye isambu se wagiye i Burundi yabasigiye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

STAY CONNECTED

IZINDI NKURU

  • Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Last Kabano: Umuhanzi mushya uri kuzamuka mu Rwanda, waje kuzana imbaraga n’umudiho wihariye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Abatuye Umujyi wa Huye basoje umwaka wa 2025 mu byishimo n’icyizere cy’ejo hazaza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Bujura bw’amatungo mu Murenge wa Rwaniro, Huye Inka n’ihene byibwe mu kagali ka Gatwaro

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Kirehe: Amazi meza yabaye ingume, bishyira abaturage mu kaga ko kwandura indwara ziterwa n’umwanda

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
UMUSHINGA TV

UMUSHINGA TV & Radio is a combined digital and broadcast media platform showcasing and promoting projects of all kinds

Recent News

  • Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026
  • Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya
  • Uganda yerekeje mu matora rusange azagena umutekano n’ejo hazaza h’igihugu

Category

  • amahanga
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Imikino
  • imyidagaduro
  • Politics
  • ubukungu
  • ubutabera
  • Uncategorized
  • Utuntu n’utundi

Recent News

Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

February 7, 2026
Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya

Urubanza rwa Jeffrey Epstein Rwongeye Kugarukwaho ku Isi Nyuma y’Isohoka ry’Inyandiko Nshya

February 5, 2026

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio

No Result
View All Result
  • Home
  • ubutabera
  • amahanga
  • Imikino
  • ubukungu
  • imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Utuntu n’utundi

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio