Raporo y’Ubucuruzi Mpuzamahanga Bwanditse bw’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo hagabanutseho 12.5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize.
NISR igaragaza ko mu gihembwe cya Kabiri cya 2025, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 1,735.84$ byagabanutseho 13% ugereranyije n’igihembwe cya mbere.
Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byageze kuri Miliyoni 346.04$, ibyaturutse hanze byongeye koherezwa kuri Miliyoni 142.41$, naho ibyinjijwe mu Gihugu bigera kuri Miliyoni 1,247.39$.
NISR igaragaza ko muri iki gihembwe, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byose byagabanutseho 35.64% ugereranije n’igihembwe cya kabiri cya 2024 (aho agaciro kageraga kuri Miliyoni 346.04$ na Miliyoni 537.64$). Ariko, bagabanutseho 28.03% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Ibi kandi binajyana no kuba ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga byose byaragabanutseho ku kigero cya 20.50% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ugereranije n’igihembwe nk’iki cya 2024, ndetse binagabanukaho 9.55% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Muri ubwo buryo, kandi ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwayo byagabanutseho 13.17% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 mu gihe byari byiyongereye, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2024 ndetse byiyongeraho 5.19% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, u Bubiligi na Luxembourg.
Ku bijyanye n’ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwayo, ibihugu bya mbere byoherejwemo ibyo bicuruzwa harimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, u Burundi n’u Budage.
RDC yakiriye 94.55% y’ibyabanje kunyura mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga, bifite agaciro ka Miliyoni 54,56 z’Amadolari. Bimwe mu byoherejwe cyane harimo ibiribwa n’amatungo mazima bifite agaciro ka Miliyoni 51.62 $ bigakurikirwa n’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho bifitanye isano bifite agaciro ka Miliyoni 31.94$.
Raporo ya NISR igaragaza ko u Bushinwa, Tanzania, u Buhinde, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu aribyo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW






