Umuturage witwa Kairaba Annie avuga ko yaguze ubutaka bufite ubuso bwa metero kare 2,660 (square meter), mu gihe yari agiye kubwibaruzaho asanga umuturanyi we witwa Gahongayire Alvera hari ubwo yiyanditseho, kugeza ubu ayo makimbirane bisa naho ntacyo ubuyobozi buyakoraho, Kairaba agasaba kurenganurwa.
Inkuru yanyuze kuri Radio/TV10 ivuga ko Kairaba Annie yaguriye abaturage batanu ubutaka bungana na Metero kare 2660 buhereye mu mudugudu wa Gashuri, Akagali ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ubwo butaka yabuguze mu mwaka wa 2013.
Mu mwaka wa 2016 ubwo bariya baturage bari bagurishije bari bagiye guhinduriza ibyangobwa, ngo bihabwe uwaguze, basanze uwitwa Gahongayire Alvera na we uhafite ubutaka, hari ubuso bwabo buri ku cyangombwa cy’ubutaka bwe, kuva icyo gihe Kairaba Annie ntabwo arabona ubutaka bwe bwuzuye uko yabuguze.
Iki kibazo cyageze no ku Muyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka mu Gihugu ariko ntabwo abayobozi bamanutse aho ubwo butaka buri ngo barangize icyo kibazo.
Kairaba waguze ubutaka avuga ko hari bamwe mu baturage yaguriye yishyuye amafaranga y’igice (80% y’ayo bumvikanye) agera kuri 20% kubera ko yasabaga ko bakosoza ubutaka bwabo, ayo mafaranga avuga ko abaturage bazayabona ari uko ikibazo cy’ubutaka bamugurishije inzego za leta zigikemuye.
Agira ati “Abaturage barashaka amafaranga yabo, nanjye ndashaka umutungo wange, GOBOKA na yo ikavuga ko ari yo yahaye ubutaka Alvera, ntabwo igaragaza inkomoko yabwo.”
Kairaba asaba leta gukemura iki kibazo, igakusanya amakuru ihereye ku bo yaguze na bo, Gahongayire Alvera uvuga ko ubutaka yabuhawe na GOBOKA, noneho hamenyekane ukuri.
Inshuro abaturage bagurishije biyambaje Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC ntabwo babonye igisubizo.
Umwe muri aba baturage agira ati “Twasabaga ko baza, na Komite y’Akagari y’ubutaka, n’Ikigo cy’Ubutaka, n’abakozi yenda bo muri MINALOC cyangwa abifitiye ububasha hagakorerwa inama aho ubutaka buri tukareba aho ikibazo kiri, tukareba uwo wahahawe tukamenya uburyo yahawe ubwo butaka.”
Undi na we ati “Twe twasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ngo badufashe banaze n’Ikigo cy’Ubutaka, na Minisiteri y’Ibidukikije baze hano twerekane ubutaka bwacu n’inkomoko yabwo, GOBOKA na yo ize yerekane aho ikomora ubutaka nibasanga turi abanyamakosa tuzabihanirwe.”
GAHONGAYIRE Alvera yabwiye umunyamakuru wa RadioTV10 ko ubutaka buvugwa ari ubw’umuhungu we, witwa Gatete.
UMUSEKE wagerageje kumuvugisha kuri iki kibazo, aratwitaba tumubajije icyo yvuga ku bivugwa asubiza ko yazabivugaho undi munsi.
UMUSEKE kandi washatse kumenya icyo ubuyobozi bw’ibanze bwakoze kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Kibagabaga ubwo butaka burimo, twamuhamagaye aritaba avuga ko ntacyo yatangaza kuko nta burenganzira afite bwo kubivugaho, ngo byabazwa Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.
Ibaruwa ndende Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka yanditse asaba ko iki kibazo gikemuka mu Ukwakira 2024, yamenyeshyejwe inzego zitandukanye harimo n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Perezidansi) ariko na n’ubu umwaka urashize rugeretse.


UMUSEKE.RW






