Nyuma y’uko ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri AS Kigali WFC, Djuma Kalufane asohoye itangazo rigaragaza abakinnyi bagombaga gutangira imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025/2026 ariko batari barimo benshi mu bahoze muri iyi kipe, kuri iki Cyumweru babwiwe ko bagomba kugaruka mu kazi.
Mu Itangazo UMUSEKE ufitiye kopi ryo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025 ryagaragaza abakozi bagomba gutangira akazi ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama uyu mwaka, hahise hatangira gukorwa inama nyinshi za bimwe bitari ku murongo ndetse bivugwa ko hari ibyakozwe na bamwe ku giti cya bo.
Iri tangazo ryavugaga ko utaribwibone ku rutonde rwari rwatangajwe icyo gihe, atagomba kwitabira iyo myitozo. Byasobanuraga ko yaba umutoza w’abanyezamu, Safari Mustafa ndetse n’abakinnyi bamwe bari bayisanzwemo ndetse banagifite amasezerano, batari bari mu bagombaga gukomezanya n’ikipe itozwa na Mukamusonera Théogenie.
Mu bari basanzwe bari kuri urwo rutonde, ni Ingabire Aline, Maniraguha Louise, Nyiramwiza Marthe, Uwamahoro Diane, Mutuyemariya Florentine na Coralie Odette Elsie Eyeang Nguema. Abandi bashya bakomezanyije n’aba, ni abiganjemo abato bivugwa ko ari bo umutoza mukuru yifuzaga kuzubakiraho ikipe.
Nyuma y’inama yabaye kuri iki Cyumweru ikabera ku Biro bya AS Kigali WFC biherereye i Nyamirambo ndetse ikayoborwa na Perezida w’ikipe, Shiraniro Ngenzi Jean Paul, umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uko abari bahagaritswe mu kazi mu buryo budasobanutse kandi bagifite amasezerano y’akazi, bagomba kugaruka bagakomezanya n’ikipe.
Iyi nama yari yatumiwemo abakinnyi bakiniye iyi kipe mu mwaka ushize ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Safari Mustafa. Bivugwa ko Perezida w’ikipe, Ngenzi, yabanje kunenga bimwe byakozwe n Djuma “Kibaza”, ariko anasaba imbabazi aba bakinnyi ku bw’ibyabaye impande bireba zitabizi.
Aba babwiwe ko guhera ejo, bagomba kuza bagakomeza akazi ariko abo amasezerano ya bo yari yararangiye, bakabanza bakagira ibiganiro bagirana n’ubuyobozi kugira ngo bamenye niba bakomezanya cyangwa batandukana biciye mu bwumvikane n’ubwubahane.

UMUSEKE.RW




