Wednesday, September 9, 2026
UMUSHINGA TV
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • ubutabera
  • Amahanga
  • imyidagaduro
  • Imikino
  • Ikoranabuhanga
English Version
No Result
View All Result
UMUSHINGA TV
No Result
View All Result
Home amahanga

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar

Admin_Umushinga by Admin_Umushinga
September 19, 2025
in amahanga, Uncategorized
0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar
0
SHARES
11
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri i Doha, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byibanze ku mahoro n’umubano w’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byabereye muri Lusail Palace, mu Murwa Mukuru wa Qatar, ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro.

Related posts

Intambara ya Irani na Amerika: Ingaruka zishobora guhindura isura y’isi

Intambara ya Irani na Amerika: Ingaruka zishobora guhindura isura y’isi

May 3, 2026
Intambara ya Iran: Amakuru Mashya n’Ingaruka ku Karere

Intambara ya Iran: Amakuru Mashya n’Ingaruka ku Karere

March 16, 2026

Ni ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no gukemura ibibazo by’akarere hagamijwe amahoro n’ituze ku nyungu z’abaturage.

Perezida Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abagizweho ingaruka n’igitero Israel yagabye ku butaka bwa Qatar ku wa 9 Nzeri 2025.

Umukuru w’igihugu yemeje ko u Rwanda ruri ku ruhande rwa Qatar mu guharanira no kubungabunga ubwigenge n’ubutaka bwayo.

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Qatar mu gukemura amakimbirane atandukanye ku Isi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Amir wa Qatar, Sheikh Tamim, yashimangiye ko yishimira ubufatanye bwa Perezida Kagame n’u Rwanda mu gushyigikira Qatar n’abaturage bayo.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n’iterambere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Previous Post

Polisi yagaragaje abasore bafashwe amashusho batema umugore i Kigali

Next Post

Umusore n’inkumi bahohotewe habura umunsi umwe ngo bakore ubukwe

Next Post
Umusore n’inkumi bahohotewe habura umunsi umwe ngo bakore ubukwe

Umusore n'inkumi bahohotewe habura umunsi umwe ngo bakore ubukwe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

STAY CONNECTED

IZINDI NKURU

  • Last Kabano: Umuhanzi mushya uri kuzamuka mu Rwanda, waje kuzana imbaraga n’umudiho wihariye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Amakuru Mashya! Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro afungiye i New York

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Intambara ya Iran: Amakuru Mashya n’Ingaruka ku Karere

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Abatuye Umujyi wa Huye basoje umwaka wa 2025 mu byishimo n’icyizere cy’ejo hazaza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Bujura bw’amatungo mu Murenge wa Rwaniro, Huye Inka n’ihene byibwe mu kagali ka Gatwaro

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
UMUSHINGA TV

UMUSHINGA TV & Radio is a combined digital and broadcast media platform showcasing and promoting projects of all kinds

Recent News

  • Intambara ya Irani na Amerika: Ingaruka zishobora guhindura isura y’isi
  • Intambara ya Iran: Amakuru Mashya n’Ingaruka ku Karere
  • Inama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026

Category

  • amahanga
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Imikino
  • imyidagaduro
  • Politics
  • ubukungu
  • ubutabera
  • Uncategorized
  • Utuntu n’utundi

Recent News

Intambara ya Irani na Amerika: Ingaruka zishobora guhindura isura y’isi

Intambara ya Irani na Amerika: Ingaruka zishobora guhindura isura y’isi

May 3, 2026
Intambara ya Iran: Amakuru Mashya n’Ingaruka ku Karere

Intambara ya Iran: Amakuru Mashya n’Ingaruka ku Karere

March 16, 2026

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio

No Result
View All Result
  • Home
  • ubutabera
  • amahanga
  • Imikino
  • ubukungu
  • imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Imibereho myiza
  • Utuntu n’utundi

© 2025 umushinga - Umushinga TV & Radio