Washington DC / Kigali / Kinshasa: Ku wa Kane 04 Ukuboza 2025, abayobozi ba RDC n’u Rwanda biteganyijwe ko bashyira umukono ku masezerano y’amahoro, igikorwa kirabera mu ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House), nka kimwe mu bimenyetso by’ubufatanye mpuzamahanga bigamije guhosha intambara mu burasirazuba bwa RDC. Aya masezerano akaba yaragezweho ku bufatanye n’ibihugu n’imiryango mpuzamaganga bitandukanye, nk’igihugu cya Qatar, Afrika yunze ubumwe, Afrika y’uburasirazuba, Ubumwe bw’uburayi, n’ibindi
Impamvu n’amateka y’aya masezerano
- Mu kwezi kwa Kamena 2025, impande zombi zasinyanye amasezerano y’ibanze yo guhagarika intambara, ku nyungu z’u Rwanda na RDC by’umwihariko, ndetse n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
- Ayo masezerano yari agamije:
- Gusaba ko RDC isenya umutwe wa FDLR, ikanahagarika inkunga n’imikoranire yose n’uyu mutwe ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba; u Rwanda narwo rugasabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi ndetse no guhagarika inkunga n’imikoranire yose n’umutwe wa M23. Aha twakwibutsa ko u Rwanda rutahwemye guhakana ko rwaba rutera inkunga umutwe wa M23.
- Kwubaka uburyo bwo gucunga umutekano, ubufatanye mu bukungu, no kubaka amahoro arambye.
Icyiza kuba uyu munsi: umukono wa nyuma
- Aya masezerano y’amahoro agomba gusinywa n’abakuru b’ibihugu: Félix Tshisekedi (RDC) na Paul Kagame (Rwanda).
- Intego nyamukuru: Gusinyira hamwe ibyo bemeranyije. ku ruhande rw’umutekano harimo kugenzura ikibazo cy’abitwaje intwaro, gutangiza inzego z’ubufatanye mu by’ubukungu, ndetse no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
- Aya masezerano azaba ari igikorwa gikomeye mu rugendo rwo kugarura amahoro, ubwumvikane n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, imitwe yitwaje intwaro n’agahinda ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
Ibyitezwe n’imbogamizi zikigaragara
Ibyitezwe:
- Gutuma imitwe yitwaje intwaro ishyira intwaro hasi, bigatuma umutekano uboneka mu duce tumaze igihe turangwamo intambara.
- Kugarura abaturage bakuwe mu byabo n’intamabara, baba abari imbere mu gihugu, no hanze yacyo.
- Gufungura imiyoboro y’ubucuruzi, ishoramari n’amahoro arambye, binyuze mu bufatanye mu bukungu; cyane cyane ko akarere k’uburasirazuba bwa Congo karimo intambara, gafite ubutunzi bushingiye ku mutungo kamere, nk’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Imbogamizi zikiriho
- Imbogamizi ya mbere ishingiye ku kuba imitwe nka M23 ishobora kutubahiriza ibikubiye muri aya masezerano y’amahoro (cyane ko itayashyizeho umukono), by’umwihariko niba itakurikiza ibirebana n’ihagarikwa ry’imirwano ngo yemere gushyira intwaro hasi.
- Hakenewe ubushake buhamye n’ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo umubano mwiza n’imikoranire hagati ya Leta zombi, abatuye akarere n’abari bahungiye mu bihugu byombi bibungabungwe.
- Kubaka icyizere hagati y’impande zombie, cyane cyane kuba hari impungenge ku byahise (inkunga ku mitwe yitwaje intwaro, ubwicanyi, ivanguramoko, n’ibindi) bizasaba igihe, ibiganiro, n’ubutabera busesuye.
Umwanzuro
Umuhango uteganyijwe kuwa 04/12/2025 wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda uje ari intambwe ikomeye, kuko aya masezerano ashobora kuba intangiriro y’igihe gishya cy’amahoro, imikoranire n’iterambere mu karere k’Ibiyaga bigari. Ariko kandi, kugira ngo ibyo byose bigerweho, bizasaba uruhare rukomeye rwa buri ruhande mu kwimakaza amahoro no gushyira mu bikorwa ibyemeranijweho muri aya masezerano.
Yanditswe na Ndamukunda Jean Pierre




