Umwe mu bana barimo kuvoma watumwe n’ababyeyi, Kirehe, Nyarubuye, Mareba-Nyamateke.
Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’iburasirazuba, ikibazo cy’ibura ry’amazi meza gikomeje gufata indi ntera, aho abaturage basigaye bavoma amazi y’umugezi utemba, mu miyoboro y’igishanga cya Kinnyogo ho muri Nyamateke akaba ari nayo bifashisha muri byose: kunywa, guteka, gukaraba, gufura, kuhira amatungo, n’ibindi. Ibi bikaba biri guteza uburwayi bukabije ku bana n’abakuze, harimo inzoka, impiswi, ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.
- “Dufite umugezi umwe witwa NYARUGENDE niwo dukesha byose” Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamateke, Akagari ka Mareba, Umurenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe.
Mu Kagari ka Mareba n’utundi duce dutandukanye twa Kirehe, abaturage bavuga ko bamaranye igihe kinini ikibazo cy’amazi meza. Gukoresha amazi y’umugezi babona ari wo muti wonyine.
Umuturage twasanze kuri uwo mugezi avoma aragira ati:

“Dufite umugezi umwe wa NYARUGENDE ariyo utanga amazi yo kuhira umuceri ni wo dukoresha byose mu bijyanye n’imibereho yacu. Aya niyo mazi dutekesha, niyo tunywa, niyo twuhira amatungo, niyo dufurisha, kuko nta kundi twabigenza. Yongeyeho ati iyo tuyatekesheje umuceri urukoko rw’ibyondo n,urubobi nibyo bidutanga ku musozo w’’isafuriya. Uburwayi bw’inzoka n’impiswi nibwo buturembeje cyane cyane abana bato ”
Abaturage bamwe bakora urugendo rurerure kugira ngo babone ayo mazi y’umugezi, kandi akenshi bawuhuriramo n’amatungo, ndetse n’abahinzi buhira imyaka yabo, bigatuma nta suku iharangwa.
- Indwara ziriyongera, abana ni bo bahangayikishije cyane
Abajyanama b’ubuzima bo muri Kirehe bemeza ko impiswi, inzoka n’indwara zifata urwungano rw’imbere (infection) ziyongereye cyane mu bana bari munsi y’imyaka 10.
Umujyanama umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati:
“Ku bijyanye n’indwara, impiswi, n’inzoka nibyo byiganje cyane mu bana bari munsi y’imyaka 10”. Akomeza agira ati “Iyo urebye ubona biterwa ahanini n’amazi mabi, kuko abenshi bakoresha amazi y’umugezi. Ntibyorohera umubyeyi kuyateka buri munsi, kandi n’ibikoresho byifashishwa mu gusukura amazi ntibifitwe na benshi.”
- Imiyoboro y’amazi yarapfuye, indi ntiyageze ku baturage
Abaturage bavuga ko hari imiyoboro y’amazi meza yatangiye kubakwa ariko ntiyarangira, hari n’ahari imiyoboro ishaje yacitse, ntivugururwe.
Umwe murabo baturage yagize ati:
“Twari dufite ipompo imwe, yarangiritse imyaka ibaye myinshi. Twabimenyesheje ubuyobozi incuro nyinshi ariko ntibirakemuka. Ubu turi gusubira inyuma cyane.”
- “Dukoresha amazi y’umugezi. Nubwo tuyateka, ariko ntibyica mikorobe zose”
Hari bamwe mu baturage bavuga ko bagerageza guteka amazi ariko ntibikemura ikibazo mu buryo bwizewe, hakaziramo n’izindi mbogamizi zituma ubuziranenge bwayo bukemangwa. Baragira bati:
- Amazi turayateka ariko agahindura ibara, n’isafuriya tuyatekamo igeraho igahindura ibara nk’ikimenyetso cy’uko mikorobe ziba zitashizemo.
- Amazi y’uyu mugezi yibasirwa n’umwanda uturuka ku matungo ahashokera
- Kuberako umugezi tuvomamo wegereye imirima, iyo bateye ifumbire yaba imborera cyangwa imvaruganda, byanduza amazi, bikanongera ibyago byo kwandura indwara ziturutse kuri ayo mafumbire.
Abaturage basaba ubuyobozi:
- Kongera imiyoboro y’amazi meza, no kuvugurura iyangiritse
- Kongera imbaraga mu guha abaturage ubushobozi bwo gutunganya amazi yo mu mugezi (ibikoresho bifasha kuyungurura amazi _” Water filter”_, imiti yifashishwa mu gusukura amazi nka siro, n’ibindi),
Umwanzuro: Uburenganzira ku mazi meza si amahitamo—ni uburenganzira bw’ibanze
Abaturage ba Kirehe baravuga ko ikibazo cy’amazi kiri kubasubiza inyuma:
- Abana barwara indwara zishobora kwirindwa;
- Abaturage bakora urugendo rurerure bajya kuvoma;
- Isuku mu miryango irushaho kuba ikibazo;
- Amafaranga yo kwivuza akomeje kwiyongera.
Muri reusange, Abataurage bo barasaba ikintu kimwe:
“Turifuza amazi meza, kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa no gukoresha amazi mabi.”




